in

Mu Rwanda umugore wari wapfuye yarazutse kubera amasengesho

Umugore utuye mu murenge wa Munyanga wari wapfuye yarazutse nyuma yo gusengerwa n’abanyamasengesho.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, ubwo uyu mugore wari umaze umunsi umwe ashyinguye umugabo yapfaga nuko akaza kuzuka.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gishike mu kagari ka Kaduha, umurenge wa Munyaga, aho uyu mugore witwa Murebwayire Christine wari umaze amasaha atanu abitswe ko yapfuye hasakaye amakuru ko yazutse kubera amasengesho bamusengeye.

Abaturanyi b’uyu mugore babwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko bavuye gushyingura umugabo w’uyu mugore, nuko uyu mugore na we agahita apfa, ubwo bari bari kwitegura kujya gushyingura babwiwe ko uyu mukecuru yasengewe akazuka.

Murebwayire Christine wazutse yavuze ukuntu byari bimeze. Ati”Ubu ndi muzima ariko uko byatangiye ntabwo mbizi uretse ko nabyutse nkisanga ndi kumwe n’abakirisitu bansengeraga nanjye nahise mfata Bibiliya ndaririmba.”

Umugabo wa Murebwayire Christine witwa Nyabyenda Dieudonne wari ufite imyaka 60 yapfuye amarabira, bikaba bivugwa ko yazize amarozi.

Umwe mu baganga baganiriye na InyaRwanda.com, yavuze ko nta muntu ukwiye kwemeza ko umuntu yapfuye kuko ngo nta kintu kiba kibyemeza.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwali w’uburanga akaba umusizi yarijije abantu kuri Twitter kubere ibisigo bye

Ikipe ya Rayon Sports yatakaje abakinnyi bakomeye bagera kuri 7 harimo n’umunyamahanga