in

Breaking news : Miss Muheto abuze amahirwe akomeye

Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022  ntazitabira  Miss World 2023 izabera mu Buhinde kubera kubura ubimufashamo.

Kutitabira irushanwa kwa Miss Muheto byatwe n’uko yabuze sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yamufasha mu gihe Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, yahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné [Prince Kid], uri kuburana mu nkiko.

Ibi bibaye mu gihe hari amakuru yavugaga ko Inteko y’Umuco, isigaye ibarizwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), iri gutegura uburyo Miss Nshuti Divine azajya mu Buhinde.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nishimwe Blaise yerekeje muri AS Kigali ku giciro nk’icy’amazi yo mu icyiyaga

Abarundikazi babyinnye barizihirwa! Umuhanzi Bruce Melodie yakoreye igitaramo cy’amateka mu Burundi – AMAFOTO