in

Umwaka nta zibagirwa urarangiye! Messi yashimagije 2022 umwaka yambikiwemo ikamba

Messi asoma igikombe cy'isi yatwaye

Lionel Andreas Messi rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germaine n’ikipe y’igihugu ya Argentina yashimagije umwaka wa 2022 kubera amateka yawukoreyemo.

Messi asoma igikombe cy’isi yatwaye

Lionel Messi nyuma yo gusoza umwaka wa 2022 atwaye igikombe cy’isi ibintu byatumye benshi bavugako noneho uyu mugabo w’imyaka 35 ahise aba umwami wa ruhago.
Messi na we yagiye ku mbuga ze nkoranyambaga yandika ubutumwa bushimira abantu bamubaye hafi kugeza ibyafatwaga nk’ibyifuzo bibaye impamo. Messi yanditse ati” Impera z’umwaka ntazibagirwa. Inzozi nahoze ndota bwanyuma na nyuma zabaye impamo. Ariko ibyo ntago byari kuba iyo mutanshyigikira, ndashimira umuryango mwiza,buri umwe wese mfite ndetse n’inshuti zakomeje kumfasha bakaba bataremeye ko nguma hasi mu gihe naguye.”

Messi arikumwe na madamu we Antonella ndetse n’urubyaro rwabo Thiago, Mateo na Siro.

Lionel Messi yasoje ubutumwa bwe ashimira umuntu wese ndetse anamwifuriza ubuzima bwiza n’imbaraga muri 2023.
” Ndatekereza ko uyu mwaka wari mwiza kuri buri umwe, ndabifuriza ubuzima bwiza n’imbaraga bizatuma mwishima muri 2023″.

Messi asoma igikombe cy’isi yatwaye

Lionel Messi ku itariki 18 Ukuboza umwaka ushize nibwo yakoze amateka akomeye atwaea igikombe cy’isi hamwe na Argentina batsinze Ubufaransa kuri penaliti, Messi yaje no guhembwa nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa aho yari yaratsinze ibitego 7 mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutima wawe uwufungurire itangiriro rishya! Miss Naomi n’umukunzi we bifurije abanyarwanda umwaka mushya

Ihere ijisho amashusho agaragaza uko baturikije umwaka wa 2022 kuri Convention Centre abantu ari uruvunganzoka saa sita z’ijoro(videwo)