Umuririmbyi Danny Vumbi yabwiye umugore we amagambo aryoheye amatwi mu rwego rwo kwishimira imyaka igera kuri cumi n’itatu (13) bamaze babana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Semivumbi Daniel wiyise Danny Vumbi mu muziki ni umuhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo zikoranye ubuhanga buhambaye mu gihugu cy’u Rwanda, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Bango, Ni Danger, Ni Uwacu n’izindi nyinshi.
Kuri ubu, Umuryango wa Danny Vumbi ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kuzuza imyaka 13 we n’umugore we Jeanette babana nk’umugore n’umugabo.
Danny Vumbi mu rwego rwo kwerekana ibyishimo aterwa no kuba arambanye n’umugore we yashyize hanze ubutumwa bwo kumutaka cyane, avuga igihe cyose bamaranye bagize ibihe bidasanzwe byatumye atabasha kubona uburyo imyaka igera kuri 13 yihiritse.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Danny yagize ati “ Undi mwaka urashize kandi ndacyagukunda nko ku munsi wa mbere! Iyi myaka 13 ya mariage ishize, wagira ngo ni amajoro 13 ya mbere tukibana!!! Wambereye umugisha!!!! Mamajayz Jeannette.”