Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Iranzi Jean Claude, ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Mbere nyuma yo kudatangira ibyangombwa ku gihe maze iminsi y’agateganyo yo kuba muri Slovakia ikamurangiriraho.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi, abakinnyi bane bakinaga muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, baje kumvikana n’Ikipe ya MFK Topvar TopoľÄany yo mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Slovakia, ni ko kuyisinyira amasezerano y’amezi 18.
Aba, bakaba bari barimo Iranzi Jean Claude na Rwatubyaye Abdoul ba APR FC, Rachid Kalisa wakiniraga Police na Ombolenga Fitina wari muri Kiyovu Sports. Ku ikubitiro ariko, Rwatubyaye Abdoul yaje kubura ibyangombwa bimujyana muri iki gihugu, birangira abasigaye batatu ari bo batangiye ubuzima bushya nk’abakinnyi babigize umwuga i Burayi.
Aba bakinnyi bavuye mu Rwanda izi mpapuro zitaraboneka, byabaye ngombwa ko aka kazi gasigarana Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe Camarade, ngo abe yabikurikirana.
Nyuma yaho izi mpapuro zibonekeye, amakuru agera ku IGIHE ava muri Slovakia, avuga ko Camarade yaje kohereza izi mpapuro ariko iza Iranzi haza fotokopi aho umunyamabanga yaje gutangaza ko “umwimerere” (original) yayibuze.
Umuyobozi w’Ikipe ya TopoľÄany yakomeje gusaba ibyangombwa binarangira aciye i Kigali kubyifatira ubwo yari mu nzira asubira muri Slovakia, ariko na bwo aza guhabwa icyangombwa kidafite amabara ndetse kirimo amakosa, mu gihe iby’abandi bakinnyi (Rashid na Ombolenga) byo byari bifite amabara.
Aha ariko, abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Slovakia baje kubaza mu butabere bw’u Rwanda babwirwa ko icyo cyangombwa gisa n’icyo Iranzi yahawe kitemewe muri iki gihugu. Ubunyamabanga bwa APR FC bwo bukaba buvuga ko icyo cyangombwa bakibonye mu buryo bwemewe n’amategeko hakaba hibazwa inkomoko yacyo na magingo aya.
Urupapuro rwerekana ko Iranzi atafunzwe (Extraits du Casier Judiciaire) rwari rwaraye rubonetse, gusa bikaba bigomba gusaba nibura ibyumweru bibiri ngo be yakorerwa ibyangombwa, bivuze ko muri iyo minsi agomba kuba atakibarizwa muri icyo gihugu.
Twashatse kuvugana n’Umunyamabanga wa APR FC,Kalisa Adolphe Camarade, ariko ntiyabonekaga kuri telefone.
Umuvugizi wa APR FC,Kazungu Clever, we yatubwiye ko ibya Iranzi byabazwa ubuyobozi bw’ikipe ye kuko bo ntako batari bagize.
Yagize ati “Icyangombwa cya Iranzi cyari cyaje kitagaragara neza ariko twari twagikuye aho ibindi bisabirwa ndetse n’umuyobozi w’ikipe ya TopoľÄany atubwira ko nta kibazo bitwaye twakimuha. Twaragitanze ariko baracyanga badusaba kumushakira ikindi none twari twakibonye.”
Kazungu yakomeje atangaza ko kuba icyangombwa cya mbere batanze gitandukanye n’ibindi ngo ari ibintu bisanzwe ngo kuko n’indangamuntu zisohoka zidasa. Uyu yanavuze ko kuza kwa Iranzi gufite aho guhuriye no kuza kwiruhukira (nubwo ikipe ye ikiri muri shampiyona) cyane ko kuri APR FC yakoze ibyo yasabwaga
Ikipe ya TopoľÄany ya Iranzi Jean Claude na bagenzi be, iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho irushwa amanota atatu na Komárno ya mbere kuri ubu. Uyu musore, yaje no gutsinda igitego muri bibiri batsinze Nové Zámky bikabashyira ku mwanya bakiriho na magingo aya.