Umuhanzikazi w’umuraperi ,Nicki Minaj yagiriye inama umuntu wese ushaka kuba icyamamare, avuga ko ikintu cya mbere ari ukureka ubunebwe ndetse icyo ugomba gukora ntutegereze ejo.
Nicki Minaj nk’umuhanzi waciye mu buzima bubi akaza kuba icyamamare kiratwa ku isi abikesha umuziki wo mu njyana ya Rap hari inama agira urubyiruko rushaka kwamamara mu muziki. Nicki Minaj ati:’’Ibitangaza bibaho mu buzima bwawe iyo ukoze ibyo ukunda’’.
We ubwe akunda kuvuga ko yanga abanebwe akaba ikitwa ubunebwe akigendera kure. Asaba abantu bakiri bato kudasubika ibyo bagombaga gukora none bakabyimurira ubutaha. Iyi ni indwara itera ubunebwe bwo guhora wumva ko ufite umwanya wo gukora ibintu mu bihe bizaza aho kubikora bigishoboka bikava mu nzira.
Procrastination ni ugohora usunika gahunda ukazigiza imbere ibyo wakabaye ukora ngo birangire ahubwo ukabyimurira mu yindi minsi. Nicki Minaj asaba abahanzi bashaka kwamamara kwirinda icyo kintu kuko birangira nta cyo ugezeho.
Ati:’’Sinkunda abantu bahorana ibisobanuro byo kwiregura’’. Kuva akiri muto yakundaga kwihata ikintu bikarangira akigezeho kandi na nubu ni ko akibigenza. Buri wese akwiriye kumva ko gukora ibirenze ibyo asanzwe akora ari ryo banga ryamugeza ku bwamamare.
Nicki Minaj avuga yabaye umuhanzi ukizamuka aba benshi bakunda kwita ‘Underground artist’ ariko akabyemera noneho akagerageza gukora ibishoboka akabasha kumenyekana.
Kandi rero byaramufashije kubasha gukora cyane abona uko yamamara. Nicki Minaj aburira abahanzi kudashaka gushimisha buri wese kuko nta muntu ukundwa n’abantu bose.
Ati:’’Buri wese ntabwo yakunda Nicki Minaj’’. Yongeraho ko uburyo ateye, uko aririmba nabyo hari ababyanga ariko hakaba n’ababireberaho urugero akababera urumuri aricyo kimutera guhora akora ibyo akunda atitaye ku bamwanga.