in

Ibintu by’ingenzi byakwereka ko wowe n’umukunzi wawe mudahuza habe na gato|mushake icyo mwakora.

Abakundana batumvikana,biba bisa nko kuba mu mwijima,iyo mutumvikana nta na rimwe n’urugo rwanyu ruzagaragaramo amahoro,iki nicyo kibazo cyugarije ingo muri iyi minsi,ari nayo mpamvu Abasomyi b’Ikinyamakuru cyacu YEGOB twahisemo kubagaragariza bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko wowe n’umukunzi wawe mutumvikana habe namba, bityo mushake icyo mwakora.

1.Nta kidasanzwe mu rukundo rwanyu

Iyo hatariho ukumvikana hagati y’abakundana,bizagorana kugirana ibihe byiza,kugira ibihe byiza nibyo bituma umubano wanyu ukura,ubundi mu rukundo hagomba guhoramo udushya,nko gutemberana mwembi,kujya gusura abantu mwembi…..mu mubano wanyu iyo harimo urukundo ndetse no gutegana amatwi nibwo umubano wanyu uzaramba.

2.Ntabwo akwisanzuraho

Itumanaho ni byose mu mubano wanyu kandi nabyo ni ikindi kimenyetso gishobora kwerekana niba abakundana bumvikana cyangwa batumvikana,Iyo abakundana bumvikana bisanzuranaho ku buryo babwirana buri kimwe cyangwa byinshi muri byo,Ariko iyo batumvikana ntabwo ari uku biba bimeze,aha ho we aba ashimishwa no kubwira buri kimwe umuryango we n’inshuti ze kurusha uko yabibwira umukunzi we.

3.Mu gihe akantu gato kazatera ikibazo gikomeye

Mu gihe uzakora agakosa gato ubundi we akagahinduramo ikibazo gikomeye,ubundi abakundana babereyeho gutegena amatwi .naho mu gihe akabazo gato uzakagira ikibazo gikomeye icyo gihe umubano wanyu uba utameze neza pe.

4.Igihe kinini nicy’uburakari kurusha ik’ibyishimo

Ubundi ubusanzwe,Abakundana bagomba kurangwa n’urukundo ndetse n’umunezero kurusha umujinya ndetse n’uburakari,ariko ntabwo ubu ariko bimeze.Urukundo rwawe rugomba gutuma wishima,rugomba kuguha amahoro,ariko mu bigaragara ntabwo ari inkundo zose zishobora kubiguha.

5.Nta mbabazi

Imbabazi hagati y’abakundanye zisobanura ko mubanye neza,naho kutababarirana hagagti yanyu bisonuye ko mutumvikana,Bityo niba wowe n’umukunzi wawebigoranye kubabarirana,ufite kumenya ko umubano wanyu uangirika vuba.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye kuri uyu mugore waryamanye n’abagabo 130 bose ni agahomamunwa.

Umva inama zikomeye Nicki Minaj yahaye abashaka kuba ibyamamare.