Umuhanzikazi Nicki Minaj wamenyekanye cyane ku isi yose kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa cyane ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoreye hirya no hino ku isi bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi, ku munsi w’ejo nyuma yuko ashyize ahagaragara ifoto igaragaza ikibuno cye, abantu hirya no hino ku isi bayigarutseho bayivugaho byinshi bitandukanye.
Nkuko tubikesha mtonews, bamwe mu bafana ba Nicki Minaj banenze cyane iki gikorwa uyu muhanzikazi yakoze ndetse ntibanatinya kuvuga ko yaretse umuziki kugirango asigare yiyandarika ku karubanda. Mu magambo bwite ya bamwe mu bafana ba Nicki Minaj, bagize bati: “Nicki Minaj Is SHOWING HER BODY On Instagram . . . Now That Her MUSIC AIN’T SELLING . . . She’s Selling The ONLY THING SHE’S GOT!!”. Nubwo ibi byose bivugwa ariko Nicki Minaj ariko yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ashyira hanze aya mafoto ari ukugirango agume mu mitima y’abafana be ntibamwibagirwe n’umunota numwe dore ko n’indirimbo aherutse gusohora zitakunzwe cyane akaba adashaka ko izina rye rizima.