Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuri Televiziyo ya CBS kuva yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakuriye inzira ku murima abashaka itegeko riha abakobwa n’abagore uburenganzira bwo gukuramo inda.
Mu kiganiro cyafashe iminota igera kuri 60, Trump yagiranye n’umunyamakuru mu kiganiro kitwa “Sunday Evening†kuri Televiziyo ya CBS, muri bimwe umunyamakuru yamubajije hagarutsemo itegeko riha uburenganzira abagore ndetse n’abakobwa bwo gukuramo inda, Trump yasubije ko ushaka itegeko ryo gukuramo inda yashaka ikindi gihugu ajya kubikoreramo.
Trump yagize ati “Ndabizi ko hari ibihugu byemera itegeko ryo gukuramo inda, ndabizi neza. Ibyo sinabigenderaho rero ngo mbishyigikire n’ubwo iri tegeko rimaze imyaka 43 rigiyeho muri iki gihugu. Oya rwose ! Ushaka ko iri tegeko ryo gukuramo inda rikomeza kubaho uwo rwose ashake ikindi gihugu kibishyigikira kitari Leta Zunze Ubumwe za Amerika.â€
Itegeko riha uburenganzira abagore n’abakobwa bwo gukuramo inda ryagiyeho mu mwaka w’1973 ubwo ryemezwaga n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu rikaba ryari rimaze imyaka 43 ryemejwe.
Uretse iri tegeko ryo gukuramo inda ryagarutsweho muri iki kiganiro, Donald Trump yanabajijwe icyo yavuga ku itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina, mu gisubizo yatanze byumvikanye ko nta ruhande na rumwe arimo kuri iri tegeko.
Abajijwe ku mugambi wo gusenya burundu umutwe wa ISIS nk’uko yakunze kubigarukaho mu gihe yiyamamazaga, Trump yabwiye umunyamakuru ko adashaka kugira icyo atangaza kuri icyo kibazo.
Trump yanahamije ko umugambi wo kubaka urukuta runini rutandukanya Amerika na Mexique awukomeje, avuga ko ibi bizamufasha mu gukumira ikibazo cy’abimukira bambukira muri Mexique avuga ko ari bo bagira uruhare mu bitero by’iterabwoba bikorerwa muri Amerika.
Lesley Stahl umunyamakuru, ndetse na Trump mu kiganiro kuri TV ya CBS
Mu gusoza ikiganiro yagiranaga n’umunyamakuru Lesley Stahl wamubazaga ibibazo, Trump yavuze ko abari mu bikorwa byo kwigaragambya ari uko bataramumenya neza. Yagize ati“ Ntimugire ubwoba. Tugiye kuzahura igihugu cyacu kandi ni mu gihe gito mukabona impinduka. Nimureke ubwoba.â€
Kuva Trump yatorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu, mu mijyi myinshi ikomeye hagaragayemo imyigaragambyo y’abantu batari bamushyigikiye bagarazaza impungenge ndetse n’ubwoba bafitiye ejo hazaza habo kubera ibyo Trump yagiye agarukaho ubwo yiyamamarizaga umwanya wa Perezida w’iki gihugu cy’igihangange ku isi.