Ku mbuga nkoranyambaga hagaragara umugabo wo muri Nigeria ukora akazi k’ubuzunguzayi ariko akaba yambara mu buryo budasanzwe.
Uyu mugabo ucuruza ibicuruzwa mu muhanda akomeje kwamamara bitewe n’imyambarire ye imeze nk’iyabakozi bo muri banki. Nk’uko ikinyamakuru legit kibivuga ngo uyu mugabo acuruza kbicuruzwa bisanzwe bizwi ku izina rya Agidi Eteng akomoka muri Uyo yavuze ko yambara atyo kugira ngo ashimishe kandi ashukishe abakiriya bashobora kumutera inkunga kubera imyambarire ye.

Yavuze ko yakoresheje amafaranga yavuye mu bicuruzwa kugirango abashe kugaragara neza.Avuga ko yatangiye akazi ko gukora ubuzunguzayi muri 2018 gusa ngo biramutunze we n’umuryango we.