in

Umuzamu wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda nyuma yo kubura ikipe yahisemo gusinyira iyo mu Cyiciro cya Kabiri

Umuzamu Bate Shamiru uheruka gutandukana na AS Kigali yamaze gusinyira ikipe ya AS Muhanga ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Uyu muzamu wakiniye amakipe arimo Espoir FC, Kiyovu Sports na AS Kigali yahisemo kwerekeza mu ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo kubura ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere asinyira.

Uyu muzamu yitezweho kuzafasha AS Muhanga kugaruka muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere nyuma yo kubigerageza umwaka ushize w’imikino ariko bikarangira iviriyemo muri 1/2 aho yakuwemo na Rwamagana City FC.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

« Kereka unyihereye happiness » – Umufana wa Bwiza yamusabye Happiness nyuma y’ifoto ye yabonye

Amafoto: Umupfumu warogeye APR FC yaje kurogera AS Kigali