in

Umuzamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yagarutse mu kibuga nyuma y’igihe kitari gito atagaragara mu kibuga

Umuzamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yagarutse mu kibuga nyuma igihe kitari gito atitabira imikino ya shampiyona.

Uyu muzamu yagarutse mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Rayon Sports yahuragamo n’ikipe ya Etiencelles Fc.

Ku wa 22 Nyakanga nibwo Kwizera Olivier yafashe icyemezo cyo guhagarika umupira mu gihe cyitazwi.

Nyuma yo kumara iminsi 21 afashije icyo cyemezo, Kwizera Olivier yatangaje ko yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika umupira yari yarafashe.

Tariki ya 6 Nyakanga 2021, Kwizera Olivier yari yakatiwe n’Urukiko umwaka usubitswe kubera guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, akaba yari yaratawe muri yombi tariki ya 4 Kamena 2021.

Kwizera Olivier yazamukiye mu Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Kuva 2016 kugeza 2017 yakiniye ikipe ya Bugesera FC, yayivuyemo yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, batandukanye mu ntangiriro za 2019, mu Kuboza 2019 asinyira Gasogi United amezi atandatu ayivamo ajya muri Rayon Sports.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
James
James
2 years ago

Welcome back 0788882297

Inshuti za Yago zamutunguye zifatanya nawe kwizihiza imyaka 2 Cano ye imaze ikora (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha umwataka mushya ukomoka muri Cameroon