in ,

Umuzamu wa Argentine yaguze imbwa ihenze cyane yatojwe n’abasirikare kugira ngo irinde ibikombe yatsindiye mu gikombe cy’isi

Martinez ufite imyaka 30 y’amavuko, kuri ubu akinira ikipe ya Aston Villa yo mu Bwongereza. Ubwo yavaga kwishimira igikombe cy’Isi Argentina, yazanye umudari ndetse n’igihembo cya ’Golden Glove’ gihabwa umuzamu wabaye indashyikirwa.

Ubwo yasubiraga muri Aston Villa, Martinez yabanje gucirira imbwa kabuhariwe yatorejwe mu mutwe udasanzwe wa gisirikare ngo ijye irinda ibihembo bye mu gihe adahari.

Umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Argentina, Emiliano Martinez

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko iyi mbwa yayitanzeho akayabo k’ibihumbi 20 by’amapawundi agera ku miliyoni 26 mu mafaranga y’u Rwanda. Ngo yahoze ikoreshwa n’imitwe idasanzwe irwanira mu mazi, mu kirere no ku butaka ya America izwi nka ’US Navy SEALs’.

Muri rusange, Martinez yagize uruhare rukomeye cyane mu guhesha Argentina igikombe cy’Isi. Ntawakwibagirwa umupira wa Kolo Muani yakuyemo mu masegonda ya nyuma, ndetse agakuramo na penaliti 2 zahise zibahesha igikombe.

Nubwo yagiye agaragaza ubushotoranyi ndetse no kwishimira igikombe mu buryo butavuzweho rumwe, abakurikirana ruhago bahuriza ku kuba ari umuzamu mwiza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Karongi: Umusore ari kwaka ubutabera nyuma y’iyicwarubozo yakorewe n’abo yita abakire

Umugabo waturutse Congo yitabaje abaganga bo mu Rwanda atungurwa n’urukundo rudasanzwe bamweretse