in

YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE NdababayeNdababaye

Umuyobozi w’umusigiti wa Cyinzovu yasanze ingurube ku musigiti ayihata ikiboko kugeza ipfuye

Umuyobozi w’umusigiti wa Cyinzovu (Imam) mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi azira kwica ingurube y’umuturage yasanze ku musigiti ihazerera.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2021 bibera mu Mudugudu w’Akinyenyeri mu Kagari ka Cyinzovu, mu Murenge wa Kabarondo.

Amakuru atangwa n’abaturage bo mu Mudugudu w’Akinyenyeri, avuga ko Imamu yasanze iyi ngurube ikiri nto ku musigiti ngo akavuga ko haramu yabateye. Ngo yahise ayikubita arayica umuturage na we ahita atabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Imam yavuze ko atayishe abishaka ahubwo yayicyahaga ku nzu y’Imana, ikindi kandi ngo yavuze ko ingurube yayikubise inkoni eshatu afite uburakari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yavuze ko hari kurebwa uburyo babumvikanisha akishyura umuturage amafaranga ahwanye n’ingurube ye.

Imam acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarondo.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Ikibi cyazereraga hafi ya hera😂

0788852453

Julius Chita yamize neza ijwi rya Bulldogg | Wumvise iri jwi rye ntabwo washidikanya ko ari Bulldogg (video)

Video: ababyeyi bababajwe cyane n’umwana muto wari watwitse na Mama we banywa inzoga