in

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sport yasabwe kwitaba RIB.

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sport witwa Mvukiyehe Juvenal yasabwe kwitaba RIB azira amafaranga miliyoni 19 z’Amanyarwanda bivugwa ko yayobeye kuri konti ye akayakoresha.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2020, nibwo hamenyekanye amakuru avuga itabwa muri yombi rya Mvukiyehe Juvenal uyobora ikipe ya Kiyovu Sport kubera amafaranga atari aye yari yanze gusubiza nkuko FunClub yabitangaje.

Bivugwa ko aya mafaranga yayobeye kuri konti ya Mvukiyehe Juvenal, yari aya Muhirwa Prosper uzwi mu kipe ya Rayon Sports FC, maze abibwiye uyu muyobozi wa Kiyovu, undi ntiyahita yemera kuyasubiza, maze Prosper yitabaza RIB nk’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo rumufashe kugaruza amafaranga ye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Cristiano Ronaldo yanditse ku ifoto y’umukunzi we byatunguye abatari bake(AMAFOTO)

Umuhanzi Johnny Drille yahishuye uburyo inkumi yamukoresheje amakosa asekeje kubera urukundo.