in

Umuhanzi Johnny Drille yahishuye uburyo inkumi yamukoresheje amakosa asekeje kubera urukundo.

Umuhanzi Johnny Drille ukomoka muri Nigeria yatangaje uburyo inkumi yamubujije kujya gukora igitaramo gikomeye kugira ngo atica gahunda bari bafitanye bituma agisubika.

Johnny Drille akundwa n’abakobwa batari bake abenshi bamubonamo ubushobozi bwo kwita ku bakobwa, yifashishije urubuga rwe rwa Twitter yahishuye ibijyanye n’ubuzima bwe bwihariye mu rukundo avuga byinshi rwamukoresheje birimo guteshwa umurongo narwo.

Yagize ”Ikintu gikomeye nakoze kubera gukunda n’ukwanga kujya mu bitaramo bibiri nari mfite igihe kimwe muri weekend. Byatewe na gahunda yo gusohoka nari mfitanye n’inkumi”.

Uyu muhanzi usanzwe ukora umuziki wibanda ku ndirimbo z’urukundo afite uburyo aziririmba bigakurura imitima y’abagira amarangamutima cyane cyane igitsina gore. Yamamaye mu ndirimbo nka “Wait For You”, “Shine” n’izindi nyinshi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sport yasabwe kwitaba RIB.

Akamaro ko kurya ubuki ,umuti ukomeye mu kuvura indwara y’umutima.