in

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’indege yatawe muri yombi

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’indege cya Uganda yatawe muri yombi ku byaha ashinjwa bifitanye isano na ruswa mu mitangire ya serivise ndetse n’ibibazo abazwa akabiburira igisubizo.

Jenifer Bamuturaki ashinjwa ibirego byinshi birimo ruswa no kunanirwa gusobanura neza ibyo yabajijwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko igenzura umutungo wa leta n’ibigo byayo muri iki gihugu cya Uganda.

Bamuturaki si we watawe muri yombi gusa kuko yari ari kumwe n’undi muyobozi bakorana aho bakekwaho icyaha cyo gutanga akazi ko kwamamaza gafite agaciro ka  540.000$ mu buryo budakurikije amategeko y’iki gihugu.

Ikindi kintu gikomeye kuri Bamuturaki byagaragaye ko yahinduye amazina mu gikorwa cy’ikusanyamakuru cyo mu 2019 cyakozwe n’urwego rushinzwe ibyo kwandika abantu muri Uganda.

dore abayobozi batawe muri yombi.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

US Monastir ishobora guterwa mpaga ku mukino wayo na APR FC

Umugore yavumbuye ko umugabo we yamusambanyije afite imyaka 16