Umuyobozi Wungirije wa kamwe mu tugari two mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza afunzwe akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi
Ibyumweru birenze bibiri birashize umuyobozi wungirije w’Akagari (SEDO) ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza Jered Nshimyumuremyi atawe muri yombi.
SEDO Nshimiyumuremyi yabanje gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi none ubu yazanwe gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko ubwo mu kagari ka Gahunga hashyirwaga umuyoboro w’amashanyarazi hari insinga zasigaye zishyirwa mu biro by’akagari, SEDO .
Hashize iminsi ziri mu biro by’akagari bikekwa ko Jered nawe yaje kugurisha izo nsinga n’umuntu usanzwe ukora umwuga wo gusudira muri kariya gace maze bazimufatanye(usudira) nawe avuga ko yazihawe na SEDO niko kubata muri yombi bombi(SEDO n’umusuderi).
Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu Assistant Commissioner of Police(ACP) Boniface Rutikanga yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko atazi niba uriya muyobozi afunzwe gusa bitewe ni uburemere bw’ibyo akekwaho kuba afunzwe byashoboka.
Yagize ati”By’umwihariko sinzi ibya SEDO, dufunze abantu barenze umwe kuri icyo kibazo bitewe n’uburemere bwacyo kandi binatewe n’abantu babijyamo kandi iyo ufashe umwe ntabwo gihera kuri we ngo kirangirire kuri we ahubwo biba ari ishene birashoboka ko nawe yaba ahari kubera iperereza rigikomeje”
SEDO w’Akagari ka Gahunga na mugenzi we w’umusuderi baje bakurikira abandi bantu barenga 15 bamaze igihe kirenze amezi abiri bafungiye mu bigo by’inzererezi( transit center) iri i Ntyazo mu karere ka Nyanza nabo bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi.
ACP Boniface Rutikanga uvugira polisi ku rwego rw’Igihugu avuga ko bagikorwaho iperereza ariko ntavuge igihe gukurikiranwa bizarangirira.
Yagize ati”Sinzi iby’umwe kuri umwe ariko abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi hari abagifunzwe kubera impamvu z’iperereza no kumenya ukuri ni shene yabo”