in

Umuyobozi wari wahawe kuyobora ikigo cy’ishuri yatawe muri yombi agikandagira mu kigo

Littles yatawe muri yombi ku munsi wa mbere agiye gutangira akazi
Littles yatawe muri yombi ku munsi wa mbere agiye gutangira akazi

Umugabo utuye muri Leta ya Kentucky witwa Leroy Littles Sr w’imyaka 44 yatawe muri yombi ku munsi wa mbere agiye gutangira akazi ku ishuri rya Olmsted Acedemy North yari yahawe kubera umuyobozi.

Inkuru y’ikinyamakuru The New York Post  ivuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa mbere ubwo yari ageze ku ishuri agiye gutangira inshingano ,icyakora polisi ihita imuta muri yombi imuziza ihohotera ryo mu rugo yakoze ku itariki 25 Ukuboza 2022.

Amakuru avuga ko Littles ngo kuri iyo tariki yabonye umukunzi we n’umusore bahoze bakundana bajyana mu rugo rw’umukobwa akabakurikira yagerayo akabanza gutongana n’umukobwa ariko kandi agahita  anakubita uwo musore warikumwe n’umukunzi we akamukomeretsa mu maso no ku mutwe.

Ubwo polisi yageraga ahabereye icyaha rero ngo yasanze Littles yagiye ,kugeza ubwo uwahohotewe yatanze ikirego, bigatuma Littles ahita atabwa muri yombi..

Littles yatawe muri yombi ku munsi wa mbere agiye gutangira akazi
Littles yatawe muri yombi ku munsi wa mbere agiye gutangira akazi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu Sports igiye gutera ikirenge mu cya Rayon Sports ubona ko yo igisinziriye

Umugabo yapfiriye muri Gare agiye gutega imodoka