in

Umuyobozi wa radiyo yakubise umunyamakurukazi amugire indembe

Umuyobozi wa radiiyo Kanuga Fm Nelson Kagote Twinamatsiko  ikorera mu gihugu cya Uganda yakubise umunyamakurukazi w’iyo radiyo witwa Ms Anita Tumuramye amugira indembe nyuma y’uko uyu munyamakuru yari amwishyuje amafaranga ye.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda ivuga ko , uku gukubitwa k’umunyamakurukazi kwavuye ku kiraka yari yazaniye iyi radiyo cyo kwamamaza akabwirwa ko azahabwa amafaranga angana n’ibihumbi 40,000 by’amashilling , ubwo ni agera ku bihumbi 343,556 Frw, mu bihumbi  200,000 by’amashilling , ( miliyoni 1 n’ibihumbi 717,031 Frw)  radiyo yari guhabwa.

Inkuru ivuga ko ngo yazaniye umuyobozi wa radiyo iki kiraka  ku tariki 26 Mutarama 2023 , ngo yamara kwifata amajwi yo kwamamaza ,akaka uyu muyobozi amafaranga akayamwima ahubwo agahita amwadukira akamukubita urushyi rugatuma uyu mukobwa atangira kuva amaraso mu mazuru.

Ngo nyuma yo gukubita uyu mukobwa urushyi akava amaraso ,ngo uyu muyobozi yahise akomeza  guhondagurira uyu mukobwa hasi ,barabakiza ariko umukobwa abyuka ajya kurega uyu muyobozi wa radiyo kuri polisi ,ku buryo ubu yamaze gutabwa muri yombi.

Umuyobozi wa radiyo yakubise umunyamakuru amuziza amafaranga yari amwishyuje
Umuyobozi wa radiyo yakubise umunyamakuru amuziza amafaranga yari amwishyuje

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa Isango Star yasabye umunyamakurukazi wa Tv1 kumubera umugore

Erling Braut Haaland mu nzira imwerekeza mu ikipe ikomeye yo muri Espanye