in

Umuyobozi wa APR FC yaciye ibintu nyuma yo kwemeza ikintu gikomeye yakoze nyuma yo kwibwa na Rayon Sports

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona aho APR FC yegukaniye itsinzi ya 4-2 m’umukino utari woroshye namba, Chairman wa APR Lt Gen MK MUBARAKH yashimiye Abakinnyi be ndetse abasaba kutarekura.

Yongeye gushimira abakunzi n’abafana b’ikipe y’Ingabo bayiherekeje mu Bugesera. aboneraho gusaba abatabibashije ko barenga akababaro baterwa n’abayobora umukino bakajya bajya kureba uko abasore bakotanye.

Uyu muyobozi yaje kunyuzamo akantu ko kuvuga kuri iki kibazo kirimo kuvugwa cyane kijyanye n’umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo APR FC igitego 1-0 ntibyishimirwa n’abakunzi benshi bayo.

Ati “Icyo kibazo nk’ubuyobozi bw’ikipe bwakigejejweho kandi burizera ko na FERWAFA ikibona, bityo itakagombye kwemera abagambiriye kwangiza isura y’umupira w’ amaguru (kubera indoke) birengagije ko isi yose iwukurikiranira hafi”

Yakomeje yibutsa ko urugamba rukomeje, ati “APR FC iri imbere, ariko abo duhanganye nti bari kure yacu, bityo mwongere umurava mu gushyigikira ikipe yanyu. Ibi bigaragazwe ku mukino utaha uzaduhuza na Musanze FC iwayo”

Yaje no kwibutsa abakinnyi ko urugamba rugikomeje bagomba gukora cyane, Yagize Ati “Abakinnyi bacu bazi aho urugamba rugeze bazarukomerezaho kuri iki Cyumweru tariki ya 26/02/2023, aho bazakirwa na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kumenya uwabyaye undi bikomeje kuba ikibazo: Umwana na nyina bagaragaye babyina imbyino zigezweho rubanda bananiwe kubatandukanya

Miss Naomi Ishimwe yavuze ikintu umukunzi we akunze gukora mu bantu cyikamutera isoni (AMASHUSHO)