in

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire yakubise umunyeshuri inshyi mu matwi bimuviramo kuva amaraso

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya College Maranatha, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umwana inshyi.

Ku wa 16 Werurwe 2022 nibwo RIB yataye muri yombi Mupenzi Paul usanzwe ashinzwe imyitware y’abanyeshuri mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya College Maranatha riherereye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.

Mupenzi Paul akurikiranweho gukubita umwana inshyi mu matwi bikamuviramo kujya avamo amaraso n’amashyira nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Thierry B. Murangira yabibwiye Umuseke dukesha iyi nkuru.

Dr. Murangira avuga ko nyuma hashize icyumweru n’iminsi mike mu matwi hakomeje kuza amaraso n’amashyira bimenyeshwa  ubuyobozi bw’ikigo nabwo bufata icyemezo cyo kubimenyesha inzego zibishinzwe ngo zikurikirane icyo kibazo mu buryo bwisumbuyeho maze RIB itangira iperereza.

Mupenzi Paul yemera ko yakubise urushyi uwo munyeshuri gusa ariko ngo ni ibintu byamugwiririye kuko  yari yabuze amafaranga 200Rwf nuko aza gucyeka uwo munyeshuri.

Iperereza rirakomeje, mu gihe uregwa we afungiye kuri station ya Busasamana.

RIB irasaba ababyeyi n’abarezi ndetse n’undi wese ufite inshingano zo kurera umwana, ko guha umwana ibihano biremereye bihanwa n’amategeko

Amategeko ateganya iki?

Mu ngingo ya 28 y’itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Iminwa ye itangaje yatumye abantu benshi bacika ururondogoro.

Diamond Platinmuz na Zuchu banditse amateka mashya baru kumwe