in

Umuyobozi mukuru w’urubuga rwa YouTube yasezeye kuri iyi mirimo kubera zimwe mu mpamvu yatangaje

Susan Wojcicki ni umuyobozi w’uribuga rwa YouTube kuva mu 2007 gusa kuri ubu yatangaje ko agiye kuva muri izi nshingano akajya mu yindi mishinga ndetse akabona uko yita no ku muryango we.

Uyu mugore winjiye muri Alphabet mu myaka 25 ishize, yagize uruhare mu bikorwa bya sosiyete ya Google uhereye mu ntangiriro aho yabaye umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa mu 1999.

Ni we wagiriye inama Google yo kugura YouTube mu 2006 bishyirwa mu bikorwa mu mwaka wakurikiyeho.

Mu myaka umunani yakurikiyeho, Wojcicki ni we wari Umuyobozi wa YouTube akaba umwe mu bagore bake bayoboye ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga.

Ku buyobozi bwe, YouTube yinjirije Google akayabo. Mu gihembwe gishize amatangazo yamamaza anyuzwa kuri uru rubuga, yinjije10% ry’ibyo iyi sosiyete yinjije byose.

Mu ibaruwa isezera, Wojcicki yavuze ko Neal Mohan wari umwungirije ari we wasigaranye inshingano ze ku buyobozi bwa You Tube.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

N’uwiga gukambakamba ntiyamusigaga, Kayonza hari umugabo ukurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu mu bihe bitandukanye

Jorge Messi ubyara Lionel Messi yasabye FC Barcelona n’abafana bayo gusiba umuhungu we mu ntekerezo zabo