in ,

Umuvumo wa Real Madrid ukomeje kuyikurikirana (amafoto na Video)

Ku munsi w’ejo ikipe ya Real Madrid yari yerekeje mu Budage ku kibuga Signal Iduna Park aho yari yagiye guhura n’ikipe ya Borrusia Dortmund, icyagaragaye rero nuko Zidane n’abakinnyi be batabashije gutsinda umuvumo wo kuri icyo kibuga.

Ku isaha ya saa mbiri n’iminota 45 ku masaha ya hano I Kigali nibwo umukino watangiye. Ikipe ya Real Madrid ikaba yagiye ku kibuga cya Dortmund iri ku rwikekwe nyuma yo kunganya imikino 2 ikurikiranye muri La Liga naho Dormund yo yari ifite icyizere cyinshi kuko yari imaze gutsinda ibitego 21 mu mukino 4 gusa ya Championat.

Cristiano Ronaldo fires Real Madrid into the lead at Westfalenstadion with a 17th minute strike 

Mu mukino waranwe n’ishyaka ryinshi Cristiano Ronaldo akaba ariwe wigaragaje bwa mbere afungura mazamu ku munota wa 17 w’umukino kuri contre attack yakozwe neza n’abakinnyi ba Real Madrid. Rutahizamu wa Dortmund,  Pierre-Emerick Aubameyang akaba yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 43 w’umukino ku ikosa ry’umuzamu Keylor Navas.

Real fail to hold their lead as Borussia Dortmund striker Pierre-Emerick Aubameyang pounces with an equaliser 

Mu gice cyakabiri Dortmund yaje yotsa igitutu Real Madrid aho umwana ukuri muto witwa Ousmane Dembele yari yazengereje umusore witwa Danilo gusa amashoti yose Dembele yeteye yagiye yinyurira hejuru yizamu ari nabyo byaje gutuma asimbuzwa. Ikipe ya Real Madrid yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 68 w’umukino cyatsinzwe na Varane ku mupira mwiza Cristiano yari ahinduye kuruhande rw’ibumoso maze Benzema atawutera ku mutambiko wizamu uguhita widunda imbere ya Varane wahise atsinda mu izamu ririmo ubusa.

French defender Raphael Varane restores Real's lead with 20 minutes of the contest remaining 

Varane is mobbed by team-mates after his late effort secures an impressive away win for the Spanish giants 

Dortmund rero ntiyacitse intege yakomeje gusatira Real Madrid ku buryo bukomeye ibifashijwemo n’umusore Shuerrle ndetse na Mor. Mu gihe abafana ba Real Madrid bari batangiye kwibwira ko batsinze umuvumo wok u kibuga cya Dortmund, Andre Schuerrle yaje kubona igitego cya kabiri cya Dortmund ku munota wa 87 w’umukino, maze match irangira ityo.

Trailing 2-1 and with just three minutes left on the clock, Andre Schurrle stunning strike secured a draw for the home side 

The former Chelsea forward kicks the corner flat amid scenes of jubilation at  Signal Iduna Park 

The Dortmund squad salute their home support after their secured a late draw on their home turf 

Kugeza ubu rero Real Madrid ikaba itarabasha narimwe kuba yatsindira Dortmund ku kibuga cyayo mu mikino 4 yose bahakiniye.

France and Real centre-back Raphael Varane (left) tries to keep pace with Dortmund's dangerman Aubameyang

Wales star Gareth Bale gets physical with Dortmund defender Marcel Schmelzer  as the visitors take an early lead 

Ronaldo appeals for a free-kick after during a hard-fought second-half at Dortmund HQ 

Hagati aho Real Madrid ikaba imaze imikino 23 yose idatsindwa mu matsinda ya Champions League.

https://www.youtube.com/watch?v=vClugY-ZD8M

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibanga ryihishe inyuma yo kwitwara neza kwa Neymar muri iki gihe

Dore ishingiro ry’urukundo rukomeye utazi ruri hagati ya Lionel Messi na Francesco Totti