in

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yahumurije abari gasabira ubutabera umubyinnyi Titi Brown

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yibukije abari gusabira ubutabera Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ku mbuga nkoranyambaga, ko badakwiye guhangayika kuko ibyabaye mu rubanza rwe bikurikije amategeko kandi ko ubutabera buzatangwa Tariki 22 Nzeri 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Alain Mukuralinda yagize ati ” Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry’agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by’agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23 yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23.”

Ibi Alain Mukuralinda abitangaje nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bari gusabira ubutabera Titi Brown.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Panda” yasubiwemo na Mukadaff, yakatiwe igifungo cy’iminsi 730 nyuma yo kwikinishiriza mu ndege

Nyuma yo kwibandwaho kubera kugaragaza akenda k’imbere, noneho Alyne Sano yaberetse ko ntabirenze ahita abereka byose yambaye utwenda twimbere gusa