in

“umuvandimwe nahawe n’umupira” Ronaldo yageneye ubutumwa bukomeye Marcelo wasezeye Real Madrid.

Umunyabigwi ukinira Manchester United igihangange Christiano Ronaldo yageneye ubutumwa bukomeye Marcelo bahoze bakinana mu ikipe ya Real Madrid.

Marcelo w’imyaka 34 yasezeye kuri iyi kipe ya Real Madrid nyuma yo gutwara igikombe cya Gatanu kuri we cya Champions league aho yahisemo kujya gushakira ahandi nyuma y’imyaka 15 yose.

Uyu munya-brazil Marcelo akaba yarakinanye na Christiano Ronaldo kuva mu mwaka wa 2009 ubwo Ronaldo yavaga muri Manchester United akerekeza I Santiago Bernabeu.

Mu gihe bamaze bakinana byubatse ubucuti butangaje, aha niho Ronaldo yahereye agenera ubutumwa Marcelo igihe yasezeraga kubakunzi ba Real Madrid.

Yagize ati:” birenze kuba twarakinanye, umuvandimwe umupira wampaye. Haba hanze ndetse no mukibuga, umwe mubyamamare nabashije gusangira nawe icyumba.”

Christiano Ronaldo yasoje amwifuriza ibihe byiza aho yerekeje ndetse amusabira umugisha.

Marcelo kuva yava muri Fluminense yo muri Brazil muri 2007, yabashije gutwara ibikombe 25 byose hamwe muri Los Brancos.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore impano zoroheje waha umukunzi wawe ukamufata bugwate

Ikipe y’igihugu y’amagare yageze mu Rwanda (Amafoto)