Umuturage watwikiwe urutoki rwe arasaba ubufasha nyuma y’uko ababikoze barekuwe.
Umuturage wo mu karere ka Gisagara aratabaza ngo ashumbushwe nka bagenzi be kuko ubuzima abayeho n’umuryango we bukomeye nyuma yo kugirirwa nabi.
Ni uwitwa Alexandre Ngendahimana utuye mu mudugudu wa Mihigo mu kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara aravuga ko taliki ya 30 Kanama 2023 abantu bataramenyekana biraye mu nsina ze z’urutoki bararutwika.
Ati“Nahamagawe mbwirwa ko urutoki rwanjye rwaraye ruhiye nanjye mpageze nsanga nibyo”.
Alexandre akomeza avuga ko hahiye ibitoki birenga 475 n’insina nyinshi ziri ku buso burenga hectare kandi gutwikirwa kwe atari ubwa mbere bibaye mu gace batuyemo gusa babiri babanje barashumbushijwe
Yagize ati“Ababanje leta yaraje ibibonye bakoresha inama iyobowe n’umurenge babaza uwatwitse insina arabura none gitifu w’umurenge avuga ko gutwika insina byakozwe n’abaturage niba banze kumuvuga babashyira hamwe batanga amafaranga bafasha uwari watwikiwe insina n’urutoki ariko njyewe nta cyakozwe sinzi icyo bampoye”.
Jerome Tumusifu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’uriya muturage bakimenye bamenyesha RIB gusa we atashumbushijwe.
Yagize ati“Abo bagenzi be simbazi gusa arashaka kubisanisha gusa iyo icyaha cyabaye nshinjabyaha abakekwa bose twarabegerenyije habaho kugenza icyaha ari nabyo byakozwe kuko inama y’umudugudu yarateranye”.
Gitifu Tumusifu akomeza avuga ko igisigaye ari ugukemura ikibazo by’ibura akaba yanasurwa
Amakuru ahari ni uko abatawe muri yombi barekuwe, ibyabaye kuri uyu muturage ufite abana batanu akavuga ko byamugizeho ingaruka zitandukanye zirangajwe imbere n’igihombo.