in

Umutoza yacyuye miliyoni 3.5 mu gihe Niyonzima Olivier Seif wacunguye Amavubi yacyuye ibihumbi 100! Ubusumbane mu mishahara mu ikipe y’igihugu Amavubi intandaro y’umusaruro nkene

Umutoza yacyuye miliyoni 3.5 mu gihe Niyonzima Olivier Seif wacunguye Amavubi yacyuye ibihumbi 100! Ubusumbane mu mishahara mu ikipe y’igihugu Amavubi intandaro y’umusaruro nkene.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Gérard Buscher, yahawe miliyoni 3.5 kugira ngo atoze umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi na Senegal.

Nubwo we yahawe ayo yose, abakinnyi b’ikipe y’igihugu bahawe ibihumbi 100 kuri buri mukinnyi.

Ubu busumbane ni zimwe mu ntandaro z’ umusaruro nkene w’ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko byatangajwe na Djabel.

Mu kiganiro na BB Fm, yavuze ko abakinnyi bahabwa amafaranga make kandi aribo baba bitezweho umusaruro mu kibuga.

Ubwo yavugaga kuri iyo ngingo, abanyamakuru ba BB Fm bahise bagaruka ku mafaranga ahabwa bamwe mu bayobozi baba baherekeje ikipe y’igihugu Amavubi aho bemeje ko bahabwa menshi kurusha abakinnyi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Babo na Bushari bongewe mu bahanzi bazataramana na The Ben i Burundi

Abakinnyi 4 bimaze kwemezwa ko batazajyana na Rayon Sports gukina na Al Hilal Benghazi batumye abantu benshi bagira igitekerezo cy’ibyo umutoza azakina baratungurwa