Umutoza w’Umudage wahoze atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Antoine Hey yayishimye asingiza Zimbabwe nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.
Amavubi y’u Rwanda yaraye anganyije na Zimbabwe 0-0 mu mukino wa mbere w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Antoine Hey yahise anyarukira ku rukuta rwe rwa Twitter, maze ashimagiza Zimbabwe uko yitwaye nyuma yo kuva mu bihano bya FIFA.
Ati “mwitwaye neza Zimbabwe. Nyuma y’imyaka 2 mudakina mutangiye neza. Mwitwaye neza imbere y’Amavubi cyane cyane mu gice cya kabiri. ”
Zimbabwe yafatiwe ibihano na FIFA mu ntangiriro za 2022 kubera uburyo Guverinoma y’iki gihugu yivanze mu miyoborere y’umupira w’amaguru.
Antoine Hey wabaye umutoza w’Amavubi muri 2017 akaza kuyatwara muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc ariko ntibagarukane kuko ari ho yasezereye kuba umutoza w’ikipe y’igihugu, ntabwo yiyumvishije uburyo Umudage mwene wa bo Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi.
Kuva byavugwa ko ari we mutoza mushya yahise yibaza ati “Inde?” Ari nabwo yavugaga ko ari umutoza uvuye mu cyiciro cya 5 mu Budage asize amanuye ikipe mu cyiciro cya 6.
Nyuma yahise akurikizaho ubutumwa bubaza niba ari cyo gihe cye cyo kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi, asaba abantu gutora.
Amakuru avuga ko uyu mutoza na we yegereye FERWAFA ayisaba ko yagaruka mu Mavubi ariko bamutera umugongo, akaba yarababajwe cyane n’uburyo batamufashe bagafata Torsten Frank Spittler arusha ibigwi.