in

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore akurikiranweho gusambanya abakinnyi yatozaga

Umutoza Bruce Mwape watozaga ikipe y’igihugu ya Zambia y’abagore akurikiranyweho gusambanya abakinnyi atoza.

Mwape w’imyaka 56 yararezwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo muri Zambia ndetse n’abandi bayobozi barimo n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 nabo bashinjwa guhohotera abakobwa bakina umupira w’amaguru.

Ikirego kikaba cyaramaze kugezwa muri FIFA ndetse nayo ikaba yaramaze gutangira iperereza.

Uyu mutoza akaba yaragiye ashinjwa n’abakinnyi atoza kubasaba kuryamana nabo kugira ngo abakinishe.

Umwe mu bakobwa b’ikipe y’igihugu ya Zambia, yabwiye The Guardian ati “Niba ‘Mwape’  ashaka kuryamana n’umuntu, ugomba kuvuga yego. Ni ibisanzwe ko umutoza aryamana n’abakinnyi mu ikipe yacu.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC ibintu ibishyize ku rundi rwego! APR FC igiye kwitegurira Shampiyona mu gihugu kimwe na Yanga Africans yo muri Tanzania

Kigali habereye impanuka ikomeye y’inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro -AMAFOTO