in

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yavuze abakinnyi batatu bamaze kumunyura

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yavuze ko mu mikino 2 amaze gutoza hari abakinnyi bamaze kumushimisha.

Hari nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo 2-0 mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza w’Amavubi tariki 1 Ugushyingo 2023 akaba amaze gutoza imikino 2 aho yanganyije na Zimbabwe uyu munsi akaba yatsinze Afurika y’Epfo 2-0.

Abajijwe niba hari abakinnyi amaze kubona yishimiye imikinire ya bo, yavuze yanyuzwe n’imikinire na Djihad Bizimana.

Ati “Ubu ndabazi amazina, mbere nari nzi amasura gusa, ubu gukuramo umwe biragoye ariko Djihad (Bizimana) kapiteni wacu, ni umwe mu bamfashije, ni umukozi, ubona ko no kuvugana na bagenzi be bamwumva.”

Yakomeje avuga ko kandi undi mukinnyi yanyuzwe n’urwego rwe ari umunyezamu Ntwari Fiacre.

Yunzemo kandi ati “mvuze undi navuga Innocent (Nshuti) wavuzwe cyane murimo kumushyira hasi sinzi aho mwabikuye, ngo ntacyo ashoye kandi ntabwo byari abikwiriye, mwebwe ntabwo muba mubona icyo ashoboye mu kibuga.”

Nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo u Rwanda ubu ruyoboye itsinda C n’amanota 4, Afurika y’Epfo 3, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite 2 n’aho Lesotho ikagira 1.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest


0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urwambariro baruhinduye akabyiniro: amashusho y’abasore b’Amavubi bishimira gutsinda Afurika y’Epfo

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagiye kongera guhurira mu kibuga bahanganiye ishema