in

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports arimo gukoresha imyitozo abakinnyi 5 gusa mu ikipe yose kubera impamvu idasanzwe

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports arimo gukoresha imyitozo abakinnyi 5 gusa mu ikipe yose kubera impamvu idasanzwe

Ikipe ya Rayon Sports ubona ko ishaka kuba nshya muri iyi sezo bijyanye n’abatoza bayo bashya harimo Umunya-Tunisia witwa Yamen Zelfani bakomeje gukomeza kwerekana ko ikipe ya Rayon Sports uyu mwaka izaba ikipe ikomeye cyane kurusha umwaka ushize.

Nyuma y’umukino iyi kipe yakinnye kuwa gatandatu kuri Rayon Day cyangwa umunsi w’Igikundiro, abakinnyi ku munsi wejo hashize bahawe ikiruhuko ariko kuri uyu wa mbere umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi yatumijeho abakinnyi 5 gusa.

Abakinnyi umutoza Lebitsa Ayabonga yatumijeho harimo Kalisa Rashid, Heritier Luvumbu Nzinga, Mvuyekure Emmanuel, Hakizimana Adolphe ndetse na Ganijuru Ellie.

Impamvu aba bakinnyi batumijweho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ni ukubera ko aba batigeze bakorana imyitozo n’abandi bakinnyi kuva aba batoza baza muri Rayon Sports. Ganijuru na Adolphe bari bamaze iminsi mu ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu naho Rashid, Luvumbu na Emmanuel baheruka gusinyishwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wibeshye ukamukoraho yaguheza umwuka: Element nyuma yo kugwiza agatubutse yabonye ko abantu basigaye bamumenyera maze ashaka umusore ungana nk’Intare uzajya umurindira umutekano -AMAFOTO

Ntago ziriya miliyoni wazibika nta murinzi ufite! Producer Element yazanye umurinzi (Bodyguard) w’ibigango -AMAFOTO