in

Umutoza w’ikipe ya hano mu Rwanda yatawe muri yombi kubera guhohotera umusifuzi

Umutoza w’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda yatawe muri yombi kubera guhohotera umusifuzi.

Umutoza wa The Winners FC ikina mu kiciro cya 2 yatawe muri yombi akurikiranyweho guhohotera umusifuzi.

Kuva ku wa 17 Gashyantare 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Umutoza w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ‘The Winners FC’ Nshimiyimana David ukurikiranyweho guhohotera umusifuzi.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yahohoteye uyu musifuzi amusanze mu rwambariro nyuma yo gutsindwa kw’ikipe ye mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro.Wabereye i Muhanga ku wa 15 Gashyantare 2023 aho Etincelles FC yatsinze The Winners FC ibitego 5-0.

Kugeza ubu Nshimiyimana David afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rigikomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nshimiyimana David watawe muri yombi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kanamugire
Kanamugire
1 year ago

Apana umutoza, President

Iyi mirire iraza kwica abana vuba: imirire byagaragaye ko abana barya kwishuri n’itabatera indwara zikomeye irabica(Videwo)

Nta muntu waruziko Vava Dore Imbogo yaba Romantic gutya(Videwo)