in

Umutoza w’ikipe ya APR FC yashimye bikomeye umukinnyi w’iyi kipe kubera ikintu bamukoreye cyikaba cyaratanze umusaruro mu gihe gikwiye

Umutoza w’ikipe ya APR FC yashimye bikomeye umukinnyi w’iyi kipe kubera ikintu bamukoreye cyikaba cyaratanze umusaruro mu gihe gikwiye

Ku munsi wejo hashize tariki ya 24 Kanama 2023, ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia ibitego 2-0 ihita iyisezerera muri CAF Champions League mu ijonjora ry’ibanze.

Uyu mukino wari mwiza cyane ku ruhande rw’ikipe ya APR FC bijyanye ni uko yari yitwaye ariko nyuma y’umukino umutoza Thierry Froger yashimiye cyane Ombarenga Fitina kubera kwitwara neza nyuma yo guhabwa igitambaro cy’ubukapiteni.

Mu minsi ishize nibwo Ombarenga Fitina yagizwe Kapiteni w’ikipe ya APR FC nyuma yaho Buregeya Prince yari amaze gusezera kuri izi nshingano ariko ubona ko Ombarenga byamugiriye umumaro ukomeye kuko mu kibuga ku munsi w’ejo yaritanze bikomeye.

APR FC nyuma yo gutsinda ikipe ya Gaadiidka FC yakomeje kugiteranyo cy’ibitego 3-1. Mu mukino wa kabiri iyi kipe izahura na Pyramid FC yo mu gihugu cya Misiri. Uyu mukino uteganyijwe tariki 15 Nzeri 2023.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya koko Imana isubiriza igihe! Wa mwana wagaragaje ko arusha ubusesenguzi Rugaju Reagan akomeje kurwanirwa n’ibyamamare bitandukanye bishaka kwifotozanya nawe -AMAFOTO

Ibyiza bigutatse Rwanda ni byinshi cyane sinabivuga ngo mbirangize! Ihere ijijo ubwiza n’imiterere bya Valantine wagombaga kuba Miss akayobera muri Volleyball