in

Umutoza w’Amavubi yaraye akomeye amashyi umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer yakomeye amashyi rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana ubwo yatsindaga igitego kimwe rukumbi cyatumye Rayon Sports itahana amanota atatu.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, Rayon Sports yongeye gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ubwo igitego cya Rayon Sports cyajyagamo abafana bose bahagurutse barabyina ku buryo bukomeye, umutoza w’Amavubi na we aho yari yicaye yakomye amashyi nyuma yo kubona ubuhanga budasanzwe bwa Essomba Leandre Willy Onana watsinze igitego cyiza.

Si ubwa mbere umutoza Carlos Alos Ferrer areba umukino wo muri shampiyona igitego cyajyamo akagaragaza amarangamutima, kuva mu mwaka ushize w’imikino uyu mutoza yishimiye ibitego by’amakipe atandukanye.

Carlos Alós Ferrer yaboneye izuba mu Mujyi wa Tortosa muri Espagne ku wa 21 Nyakanga 1975. Nk’umutoza afite Impamyabushobozi y’ibijyanye n’Imitoreze ya UEFA Pro.

Uyu mugabo afite ubunararibonye muri ruhago. Yabaye umunyezamu kuva mu 1993, atangira urugendo rwo gutoza mu 2003.

Nk’umutoza yanyuze mu makipe atandukanye muri Afurika n’u Burayi; yatoje muri FAR Rabat, Ex Enosis FC, Qatar SC, FC Kairat, Ikipe y’Igihugu ya Kazakhstan, Pogon Siedlce, TD FC Barcelona, Kitchee yo muri Hong Kong n’ayandi.

Tariki 29 Werurwe 2022, nibwo Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer yatangajwe nk’Umutoza mushya w’Amavubi asimbura Mashami Vincent wari umaze imyaka isaga itatu n’igice atoza Ikipe y’Igihugu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya byinshi kuri iPhone 14 yashyizwe ku isoko

Issa Bigirimana wagiye yibasira kenshi Rayon sport yageneye ubutumwa APR FC na Gikundiro