Umutoza w’Amavubi urimo ubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gukina na Ethiopia mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Africa cy’abakinnyi bakina mu bihugu imbere.
Carlos yanze gutanga urutonde rw’abakinnyi aza kubanza mu kibuga kubera impamvu zirimo ko ashaka yuko abakinnyi bose bakomeza bakaba mu mwuka umwe, ikindi nyamukuru ni uko aramutse ashyize list hanze abanyarwanda bakayimenya batangira kuyitangaza hose bityo abo bahanganye bakaba bamenya aho intege nke z’amavubi ziri.
Ibi nibyo byamukozeho ku mukino na Mozambique aho we yashakaga kugenda akabanza kureba intege nke za Mozambique hanyuma akaba yahashyira intege nyinshi aho bafite intege nke ariko yasanze bamwize bazi aho afite intege nke bituma adacyura umusaruro uhagije.
Rwanda na Ethiopia umukino uratangira saa kumi ndetse nta hantu na hamwe uza guca.