Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza mukuru w’Amavubi umudage Torsten Frank Spittler n’umwungiriza we Jimmy Mulisa bagarutse kuri byinshi byateza ikipe y’igihugu Amavubi imbere, umutoza mukuru yanashyize umucyo ku byavugwaga ku bakinnyi barimo HAKIZIMANA Muhadjili na IRADUKUNDA Elie Tatou.
Umutoza mukuru w’Amavubi Frank Spittler
Frank Spittler yavuze ko nyuma yo guhabwa akazi ko gutoza Amavubi yaje akererewe ku buryo atari kubona uko areba abakinnyi yagombaga guhamagara. Akavuga ko yasabye abatoza bungirije buriwese guhamagara abakinnyi 3 kuri buri mwanya ngo abashe kumenya abo azakoresha ndetse ngo ni uko byagenze atora ikipe yakinishije mu mikino yo gushaka igikombe k’isi cya 2026 ubwo yakinaga na Zimbabwe ndetse na Afurika Y’Epfo.
HAKIZIMANA Muhadjili ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda beza bidashidikanywaho nyamara uyu mukinnyi ntiyagaragaye mu bakinnyi Frank Spittler yakoreje mu mikino amaze gutoza. Ibi umutoza w’Amavubi yabishyizeho umucyo.
HAKIZIMANA Muhadjili ukinira Police FC
Spittler avuga ku mukinnyi Muhadjili ntashidikanya ko uyu ari umukinnyi mwiza ndetse ufite impano gusa akavuga ko uyu mukinnyi atabashije kumwumva ngo ajye mu mujyo umutoza yamushakagamo. Uyu mutoza ariko avuga ko agomba kwicara akaganira na Muhadjili.
Ku mpamvu umukinnyi ukiri muto w’ikipe ya Mukura VS ukina asatira izamu aciye ku ruhande IRADUKUNDA Elie Tatou yavanywe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi nyamara yari yahamagawe, Frank Spittler nabyo yabisobanuye.
IRADUKUNDA Elie Tatou ukinira Mukura VS
Mu magambo ye yagize ati;”Ibyabaye ni uko namubwiye (Eli Tatou) ibyo gukora ariko ntiyabikora. Nibwo nafashe umwanzuro wo kumwirukana mu mwiherero we na bagenzi be.”
Akomeza avuga ati;”Mbere yo kumukura mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, nagerageje kuganira nawe kubijyanye n’ibyo twahindura nk’uko nabigenje kuri Mugunga, gusa sinigeze mubona. Nohereje umuntu ngo amubwire ko nshaka ko tuvugana gusa ntiyigize aza.”
Asoza kuri iki kibazo yagize ati;”Iyo umuntu ari mu makosa aba ashobora gusaba imbabazi. Namubwiye ko ashobora kuza kundeba igihe cyose anshakira akansaba imbabazi gusa nabwo ntiyigeze aza.”
Umutoza Frank Spittler akomeza anenga abakinnyi b’abanyarwanda ko hari iby’ibanze badafite ari nabyo bituma batitwara neza gusa ari muri iyi kipe ngo abafashe ndetse ko ariwe mutoza koko ukwiye Amavubi. Yagize ati;”Ntabwo mukeneye umutoza watoje Espagne, mukeneye umutoza wigisha umupira w’ibanze kuko hano abakinnyi ntibazi iby’ibanze mu mupira.”
Spittler yakomeje avuga ko hari abakinnyi bahamagara bavuga ko bivuza gukinira Amavubi gusa akomeza avuga ko bibaza abo bakinnyi abo aribo n’ubushobozi bafite bashobora kuzana mu ikipe y’Amavubi.
Umutoza mukuru w’Amavubi yahize kandi kugarura Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agira ati;”Turagerageza gukora neza, nizeye ko azagaruka ku kibuga aje kureba ikipe y’igihugu”
Ibi umutoza Spittler yabivuze bivuye ku magambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherutse gutangaza mu nama y’igihugu y’Umushyikirano aho yavuze ko yacitse ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda bivuye ku marozi na ruswa biwurangwamo.
Umutoza w’ungirije w’Amavubi Jimmy Mulisa mu ijambo rye yatangiye ashimira abantu bose bamwandikira ubutumwa bwo kumutera imbaraga. Yahise afata umwanya ariko yitse ku bantu bavuga ko hari abakinnyi batanga amafaranga ngo bahamagarwe mu ikipe y’Igihugu.
Umutoza wungirije w’Amavubi Jimmy MULISA
Jimmy Mulisa yabitanzeho urugero kuri NSHUTI Innocent byavuzwe ko yaba atanga amafaranga ariko ibi yavuze ko ataribyo, mu magambo ye yagize ati;”Ntabwo nshaka kubivugaho cyane gusa ngira ngo mwumvise ibya Nshuti, ntabwo nishimye kuko ni ukwica isura y’umuntu. Iyo umuntu atangiye kuvuga ngo wakira amafaranga avuye mu bakinnyi. Ni gute nakwakira amafarang avuye mu bakinnyi kandi nange ubwange ninjiza amafaranga aruta ayabo?”