in

Ubundi kuki umupira w’amaguru w’u Rwanda udatera imbere?

Buri munsi abakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda bibaza impamvu udatera imbere gusa bamwe bahuriza ku kuba ntanyigo ihamye amakipe yo mu Rwanda agira ndetse n’ibigaragaza uko bashora nuko bunguka. ibi bavuga ko aribyo bikurura ruswa ivugwamo ndetse no gushakisha insinzi mu buryo butaboneye bakaba bakifashisha n’imbaraga z’ikibi (Amarozi).

Mu bagarukwaho mu kwica ireme ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ni uburozi buvungwamo aho bivugwa ko amakipe menshi akoresha uburozi mu gutegura no gushaka insinzi. Nk’uko mu minsi ishize byagaragaye hari bamwe mu bakozi ba APR FC bafunzwe bakekwaho kuroga abakinnyi ba Kiyovu sports.

Ubwo yari mu nama y’igihugu y’Umushyikirano na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yabigarutseho aho ahamya ko mu byatumye atagaruka ku kibuga kureba umupira w’amaguru ariko ukubera amarozi na ruswa bibarizwa muri uyu mukino, yakomeje avuga ko mu gihe ibyo bizacika ntakabuza nawe azagaruka ku kibuga.

Ntawakwirengagiza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME akunda imikino muri rusange. Gusa akunze kugaragara cyane mu mukino w’amaboko wa basketball kurusha indi mikino. Yajyaga agaragara ku kibuga cy’umupira w’amaguru gusa ubu igihe kibaye kirekire atagaragara yitabiriye umukino w’umupira w’amaguru.

Mu kindi kivugwa ni ruswa aho usanga ababivuga bibanda cyane mu buryo abakinnyi n’abatoza bagurishwamo ndetse n’uburyo amakipe atsindwamo. Kuri iyi ngingo bivugwa ko abashinzwe kugura no kugurishiriza abakinnyi amakipe baka ruswa amakipe ndetse n’abakinnyi kugirango babahuze bakorane cyangwa bashimane maze itangazamaku rikabigiramo uruhare ryogeza ndetse rinamamaza abo rishaka ndetse rikanamaganira kure abo ritemera cyane ko bamwe mu banyamakuru bashinjwa ko ari nabo baba bashinzwe kugurira amakipe abakinnyi no kubazanira abatoza.

Kuri iyi ngingo ya ruswa ariko kandi inagaragara mu bakinnyi bakiri bato, aho usanga hari umukinnyi uhabwa amahirwe kuko gusa hari icyo yatanze, benshi mu bana bafite impano zihariye baguma hasi kuko badafite amafaranga yo gutanga ngo nabo babe bahabwa amahirwe. Hari benshi mu bakinnyi bashoboraga kuba beza ariko impano zabo bikazimywa no kudatanga ruswa.

Ikindi kigarukwaho ni uko amakipe amwe akina ntantego ihamye afite uretse gukina ikiciro cya mbere gusa kandi ahabwa ubufasha n’uturere ariko uturere ntitwibuke kwaka uko amafaranga batanze yakoreshejwe. N’ubwo amafaranga ashyirwa mu makipe y’uturere aba ari aya Leta ariko hagakwiye gukorwa isuzuma ku buryo akoreshwa, hakanashakwa uburyo yatangira kwinjiza andi aho gusa kuba amafaranga asohoka mu isanduku ya Leta.

Ntawasoza atavuze kuri bamwe muri ba nyiramakipe bivugwa ko batanga imikino ibizwi nka match fixing mu ndimi z’amahanga. Ibi ariko ntibikorwa mu buryo bwo gutanga amanota gusa ahubwo biba birimo n’amafaranga. Uzasanga ba nyiri ayo makipe hari amafaranga bahawe kugira ngo bitsindishwe umukino.

Hari undi muco wadutse ariko nawo uvugwa ko nyuma y’uko gutega (Betting) ku mikino yo mu Rwanda bikuweho hari ba nyiramakipe bajya kubettinga muri za sosiyete zo hanze y’u Rwanda. Bakagenda ari babiri amakipe yabo agiye gukina hanyuma bagatega ku buryo umukino uriburangire nyamara bo babyumvikanye hagati yabo. N’ubwo ntaperereza ryimbitswe ryakozwe ngo ribihamye, gusa biravugwa ndetse ibimenyetso biragaraga.

Ibi ni ibitekerzo by’umunyamakuru n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ku mpamvu umupira w’amaguru wo mu Rwanda udatera imbere.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’Amavubi yagarutse kuri byinshi yahuye nabyo kuva yagera muri iyi kipe

Imana ibakire mu bayo, Rwamagana habereye impanuka ikomeye y’ubwato abantu benshi barapfa