in

Umutoza w’amavubi utazi uko insinzi isa yavuze ko nta bwoba bwo kwirukanwa afite

Umutoza w’amavubi utazi uko insinzi isa yavuze ko nta bwoba bwo kwirukanwa afite

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yavuze ko ntabwoba afite bwo kuba yabura akazi ke, ni nyuma y’uko u Rwanda rwabuze itike y’igikombe cy’Afurika.

Ejo hashize nyuma yo gutsindwa 2-0 na Mozambique, inzozi z’u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2023 zahise zirangira.

Umunya-Espagne utoza Amavubi, abajijwe niba abona agikwiye akazi ko gutoza ikipe y’igihugu, yavuze ko atari we wikorera isuzuma.

Ati “Si akazi kanjye, kwikorera isuzuma si akazi kanjye, abantu bashinzwe kurinkorera babikora, nk’uko nabivuze inshuro nyinshi ibyo ntabwo ari ikibazo. Nizera ibyo nkora ni urugendo cyane cyane nko guhindura uburyo bw’imikinire by’umwihariko mu ikipe y’igihugu.”

Aganira n’abanyamakuru Carlos Alós Ferrer yavuze yongeye ho ko ikibazo atari we kuko aba yakoze ibishiboka byose

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddy Boo arabyiruye: imfura ya Shaddy Boo ikomeje gukura isa nka Nyina yongeye kugaragara(reba uko asigaye angana) 

Abarimo umugore wa Tom Close, uwa Meddy na Miss Muheto Divine bazirikanye umunsi w’abagabo – AMAFOTO