Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yemeje ko mu cyumweru gishize ubwo biteguraga umukino wa Rutsiro FC yagaragaweho n’imyitwarire mibi ndetse azafatirwa ibihano.
Moussa Camara ni umukinnyi muri Rayon Sports urimo uvugisha benshi muri iyi kipe kubera ko atarimo gukina ndetse bikaba byaranatangiye gukurura umwuka mubi.
Bitewe n’ibivugwa benshi bavuga ko umutoza amwanga ndetse ari yo mpamvu atamukinisha, yakinnye imikino 3 ibanza y’imikino yo kwishyura ariko guhera kuri APR FC umutoza yahisemo gukinisha Musa Essenu.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023 maze itsinda Rutsiro 2-0.
Nyuma y’umukino abanyamakuru babajije Haringingo impamvu atarimo akinisha umunya-Mali Moussa Camara, yavuze ko impamvu adakina ari ikibazo cy’umusaruro.
Ati “Uretse imyitwarire mibi yabaye muri iki cyumweru, ikibazo cya Camara nshaka kukivuga ntikizasubire kuba ikibazo, muzana ibibazo bidahari, kudakina kwa Moussa Camara ni umusaruro we, ni mu myitozo, ni ibyo mbona ashobora kuduha, dufite abanyamahanga 10 tugomba gutoranyamo abanyamahanga 5.”
Yasabye itangazamakuru kureka kuzana ibibazo bidahari bateranya umutoza na Camara bavuga ko bafitanye ibibazo kandi ntabihari icyo bapfa ari umusaruro gusa.
Ati “Mureke kuzana ibibazo bidahari, Camara njyewe ni umukinnyi nashoboye kugura hari abantu babihuza ngo umutoza yanga gukinisha Camara, afitanye ikibazo n’umukinnyi, ibyo bintu ntabihari.”
“Camara amaze gukina imikino 3 ibanza muri 5, muri mwese hari abantu benshi bari bazinteze, hari abari bavuze ko tuzakuramo inota 1, iyo mikino 3 yose yarayikinnye twarebye uko yitwaye kandi ni yo mikino twari dufite igitutu, rero ntiwavuga ko wakinisha umuntu igihe twari dufite igitutu nyuma ukamukuramo ku yindi mikino, ni ikibazo cy’umusaruro, ntameze neza uko mbishaka.”
Yamusabye gukora cyane kugira ngo aze atange umusanzu mu ikipe ye n’aho ntamwanga kuko yamuzanye nk’uko yaguze abandi bakinnyi.
Ati “Icyiza ni uko yakora na we mukamufasha, mwirirwa mumuvuga kuri radio mumugereranya n’uyu, ku mwanya we dufite amahitamo menshi, umukinnyi ninjye wamuzanye nk’uko n’abandi nabazanye, nashakaga kukibabwira icyo kibazo n’abafana babyumve ahubwo yakongera gukora cyane.”
Ku kijyanye n’ikibazo cy’imyitwarire mibi Moussa Camara yagaragaje, yavuze ko bagiye kukigaho bakamufatira imyitwarire.
Ati “Ikibazo cy’imyitwarire kije muri iki cyumweru (icyumweru cyashize), ariko hari haciye imikino myinshi turimo turategura, ariko uretse ikibazo cy’imyitwarire ni umusaruro. Ku kibazo cy’imyitwarire tugiye kucyigaho tuzafata umwanzuro ukwiye.”
Mbere y’uyu mukino byavuzwe ko Moussa Camara yashatse kurwana mu myitozo, ni nyuma y’uko umutoza yari arimo amukinisha mu ikipe ya mbere akamuhindura akamushyira mu ikipe ya 2, ibintu atishimiye agahita agenda abakinnyi bagenzi be bashaka kumugarura akabatuka harimo Blaise ndetse binavugwa ko yabwiye nabi Haringingo Francis avuga ko impamvu atamukinisha ari uko amwanga.