in

Umutoza wa Rayon Sports yaremye agatima abafana bari bazi ko Rwatubyaye Abdul azamara hanze igihe kinini kubera imvune

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko imvune Rwatubyaye Abdul yagiriye ku mukino wa Rwamagana Fc idakangabye cyane.

Ati “Rwatubyaye sinibaza ko ari imvune yamumaza igihe kinini ariko ni umukinnyi mubona ko uko yakinnye umukino uherutse n’uko yakinnye bitandukanye cyane.”

Uyu mutoza akomeza ashimangira ko Rwatubyaye Abdul atavunitse ku gatsitsino nkuko abantu bagendaga babivuga ko yaba yitonetse aho aherutse gukora.

Ati “Ahantu yababaye si hamwe yari yarababaye mbere ni ikibazo yagize munsi y’ivi gato.”

Bikaba bitenyijwe ko uyu myugariro ashobora kugaruka mu kibuga nyuma y’imikino ya gicuti ikipe ya Rayon Sports ifite muri iki cyumweru.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urugendo rwa Erradi Adil muri APR FC ruragana ku musozo

Umugore yishwe n’impanuka akurikiye umugabo we agiye kureba ko amuca inyuma