in

Umutoza wa Rayon Sports yanze kwishyura ngo arebe umukino ahitamo kujya guhengereza inyuma ya sitade

Ku nshuro ya kabiri umutoza wa Rayon Sports yangiwe kwinjira kuri sitade kubera ko yanze kwishyura amafaranga yo kwinjira ngo arebe umukino ameze neza.

Nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports, aho yangiwe kwinjira atishyuye uyu munsi yasubijwe inyuma ku mukino wahuje Intare Fc na Musanze Fc.

Uyu mutoza yageze ku kibuga cya Kicukiro abwirwa ko kwinjira ari amafaranga ibihumbi 2,000 Rwf, aho yanze kuyatanga agahitamo kujya kuwurebera inyuma ya senyenge mu bantu batishuye.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yari yazanye na Nuttal utoza ikipe ya Police Fc, aho we yemeye agatanga 2,000 akajya kuwurebera muri sitade yicaye neza.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mugabo yakoreye umwana we w’umuhungu Burende ikoze mu biti

Ikanzu y’inshuti ye yishe ubukwe