in

Ikanzu y’inshuti ye yishe ubukwe

Umugore ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yatumiwe mu birori n’inshuti ye, ikamusaba kuza yambaye ikanzu ye yirabura, agataha ibyo birori byagombaga kubera aho bazaba basohokeye.

 

Ubwo yari arimo kuzinga imyenda, nibwo yigeze ikanzu yirabura bamusabye kuzaza yambaye, asanga itakimukwira, ahitamo kuyisimbuza indi yera akeka ko nayo izaba inogeye ijisho muri ibyo birori.

 

Umunsi w’urugendo ugeze, yaragiye maze ahageze asanga bya birori yari yatumiwemo, ari iby’ukwe bw’inshuti ye, yaje no kumurakarira cyane imuziza ko yaje yambaye imyeru kandi yaramusabye kuzaza yambaye imikara.

 

Uyu mugore yakomeje avuga ko we n’umugabo batumiwe n’iyi nshuti ngo bazajyane mu biruhuko ku kirwa cya South Padre, muri Texas, ndetse ko agomba kuzana ikanzu ye y’umukara, ariko ibyo bikaba bitaraje gukunda kuko yari itakimukwira kubera ko nyuma yo kubyara yari yarabaye munini, bityo ahitamo kwambara indi.

 

Akigera ku kirwa yatunguwe no gusanga ari ubukwe , bwari bwatumiwemo abantu bake batarenze 20, maze yisanga ari we wambaye ibidasa n’ibyabandi, maze ngo akorwa n’isoni.

 

Byarakaje inshuti ye cyane, maze imubwira ko yishe ubukwe, imubwira ko yangije gahunda y’ubukwe yose, kuko nta ho afite ahindurira kandi ko bitaribushoboke ko ibirori ari bubivemo.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports yanze kwishyura ngo arebe umukino ahitamo kujya guhengereza inyuma ya sitade

Dore uko amakipe azesurana muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro