in

Umutoza wa Rayon Sports yaciye ibintu nyuma yo kuvuga ikintu gikomeye yabonye kuri Al Hilal Benghazi ariko kizamuha imbaraga zo kuyikuramo

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Yemen Zelfani yatangaje ko ikipe ya Al Hilal Benghazi ibazi kuva kera ariko nawe azi byinshi kuri iyi kipe.

Yagize Ati “Nabonye ko bize byinshi ku ikipe yacu kuva ku mukino wa mbere twakinnye na VITAL’O kugeza ku mukino uheruka, ariko nanjye nzi byinshi kuri iyi kipe.”

Yakomeje avuga ko iyi kipe yaguze abakinnyi benshi kandi bakomeye.

Yagize Ati “Ni ikipe nziza yaguze abakinnyi 6 barimo myugariro uheruka w’umunyaMisiri.”

“ Ni imikino 2 ikomeye, ntabwo ari imikino izatworohera i Kigali, ariko tuzakora ibishoboka byose tugere mu matsinda, duhagararire neza abakunzi benshi ba Rayon Sports.”

Kuri uyu wa gatandatu, iyi kipe iragaruka hano mu Rwanda gukomeza kwitegura umukino uri tariki ya 24 Nzeri 2023 na tariki 30 Nzeri 2024.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’urupfu rwa Paul wamenyekanye mu biganiro bya YouTube, undi muvandimwe we nawe yitabye Imana

Umuhanzi Darest wahoze mu iitsinda rya Juda muziki yatangaje amagambo akomeye kuri Munyemanzi Honoline wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni -AMAFOTO