in

Umutoza wa Rayon Sports yabwiye umukinnyi ukomeye ko atazongera kubanza mu kibuga kubera impamvu ikomeye

Umutoza w’abazamu mu ikipe ya Rayon Sports, Niyonkuru Vladimir ntabwo yishimiye uburyo umuzamu Hakizimana Adolphe yitwaye ku mukino batsinzemo Marine FC itozwa na Rwasamanzi Yves.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira nibwo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 yari yakomeje ku munsi wayo wa kane aho kuri Stade Umuganda iherereye mu Karere ka Rubavu habereye umukino wahuje Marine FC na Rayon Sports.

Uyu mukino utari woroshye warangiye abakinnyi ba Rayon Sports bayobowe n’umutoza Haringingo Francis Christian bakuye intsinzi mu Burengerazuba bw’u Rwanda nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego bitatu kuri bibiri.

Mugisha Desire wa Marine waje kubona ikarita itukura ku munota wa 39 ni we wafunguye amazamu ku munota wa 12, igitego cyaje kwishyurwa na Mbirizi Eric ku munota wa 27, Leandre Onana atsinda icya 2 ku munota wa 42 ashyiramo n’icya 3 ku munota wa 57, ni mu gihe Gitego Arthur ku munota wa 83 yatsindiye Marine igitego cya kabiri.

Muri uyu mukino ntabwo umuzamu Hakizimana Adolphe yitwaye neza nk’uko yari abyitezweho n’abakunzi ba Rayon Sports, ibitego bibiri yatsinzwe akaba ari we wabigizemo uruhare.

Nyuma y’umukino umutoza Niyonkuru Vladimir yongeye kwibutsa Hakizimana Adolphe ko nakomeza kwitwara nabi akora amakosa atsindisha ikipe ko bizamuviramo gutakaza umwanya wo kubanza mu kibuga bigendanye n’uko umwanya azajya awuhanganira na Ramadhan Kabwili ukomoka muri Tanzania.

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine FC nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego bibiri kuri kimwe, yanatsinze Police FC igitego kimwe ku busa inatsinda Rwamagana City FC ibitego bibiri ku busa, bisobanuye ko ifite amanota 12 kuri 12 ndetse izigamye ibitego bitanu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kuvuga ikipe afana hagati ya APR FC na Rayon Sports

Video: Kibonke udahwema gushinyagurira Manchester United yongeye atoneka mu gisebe abafana bayo