in

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kuvuga ikipe afana hagati ya APR FC na Rayon Sports

Umuhanzi Cyusa Ibrahim ukunzwe na benshi mu njyana gakondo yemeje ko ari murumuna w’umuhanzi Stromae wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Alors On Danse
Cheese, Papaoutai, Tous les Mêmes na L’enfer.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Radio Rwanda biciye mu kiganiro Samedi Detante, yemeje ko avukana na Stromae aho Papa wabo ari umwe n’ubwo badahuje ba mama wabo.

Yagize ati “Yego Stromae ni mukuru wanjye, Papa yamubyaye ubwo yigaga mu Bubiligi amubyarana n’Umubiligikazi, njyewe yambyaranye n’Umunyarwandakazi bisobanuye ko we ari umu-Metis njyewe nkaba Umunyarwanda”.

Cyusa Ibrahim yakomeje avuga ko akunda kuvugana na Stromae ku bijyanye n’indirimbo akora kugira ngo umuziki we ukomeze kuba Mpuzamahanga.

Ati “Ndamwandikira akansubiza n’ubwo akunda kuba ari mu kazi kenshi ariko njya mwumvisha indirimbo akazishima yigeze no kumbwira ngo mbere yo gusohora indirimbo nzajye mbanza mugishe inama ambwire ibyo mpinduraho”.

Ubwo ikiganiro cyari kigeze ku musozo, hagezweho umwanya wo kumubaza ibibazo by’utuntu n’utundi umunyamakuru Japheth Mazimpaka yabajije Cyusa Ibrahim ikipe afana hagati ya Rayon Sports na APR FC maze uyu muhanzi yemeza ko akunda APR FC.

Cyusa Ibrahim yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Imparamba, Murebe, Rwanda Nkunda, Umwitero, Migabo, Umwiza, Umutako, Ndabyanze, Ndi Umunyarwanda n’izindi nyinshi zigaruriye imitima ya benshi bakunda injyana gakondo y’umuco Nyarwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wahoze muri Rayon Sports yahawe urw’amenyo nyuma yo kugaragara asomana n’imbwa (Ifoto)

Umutoza wa Rayon Sports yabwiye umukinnyi ukomeye ko atazongera kubanza mu kibuga kubera impamvu ikomeye