in

Umutoza wa Rayon Sports Mohamed Wade yatangaje amagambo arimo agahinda kenshi nyuma yo kumva ko iyi kipe igiye kumusimbuza umutoza ufite ibigwi biri hejuru

Umutoza wa Rayon Sports Mohamed Wade yatangaje amagambo arimo agahinda kenshi nyuma yo kumva ko iyi kipe igiye kumusimbuza umutoza ufite ibigwi biri hejuru

Mohamed Wade wari umaze iminsi arimo gutoza ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho iyi kipe itandukanye na YAMEN Zelfani, biravugwa ko agiye kuguma ari umutoza wungirije ikipe ikazana undi ukomeye.

Mohamed Wade nyuma yo kumva ibi yatangaje amagambo akomeye avuga ko afite amasezerano ya Rayon Sports ibyo kuzana undi mutoza bitamureba ahubwo we areba ibyo mu kibuga gusa ibindi ni iby’ubuyobozi.

Yagize Ati “Ibyo mwabibaza ubuyobozi. Njyewe ndeba ibibera mu kibuga, reka mbisubiremo njye mfite amasezerano, uzaza, uwo bashaka njye ntabwo bindeba, njye mfite amasezerano yanjye kandi ndayubaha.”

Mohamed Wade yatoje Rayon Sports imikino 11 ya shampiyona, atsindamo 6 anganya 3 atsindwa 2. Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 27 mu gihe APR FC ya mbere ifite 33.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birabe ibyuya: Hakomeje gusakara amakuru y’inshamugongo ko Muzehe Pastor Ezra Mpyisi yitabye Imana

Kaminuza y’u Rwanda yategetse abanyeshuri bahawe Laptop bakazikoresha nabi guhita bazishyura cyangwa bikababyarira amazi nk’ibisusa