Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yanze kwizeza abakunzi ibisa nko kumanura ibisiga utari umurozi
Umufaransa Julien Mette umaze iminsi arimo gutoza ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru nyuma yaho idahisemo gukomezanya na Mohamed Wade.
Uyu mutoza yakoresheje imyitozo ya mbere ku munsi wo kuwa mbere w’iki cyumweru turimo, umutoza nyuma yayo atangaza ko yatangiye amenya abakinnyi b’iyi kipe kugirango amenye abakomeye azajya akoresha.
Uyu mutoza yaje gutangaza ko abakunzi ba Rayon Sports atabizeza igikombe cya shampiyona bijyanye na APR FC ibari imbere ndetse gutsinda itarimo guhagarara Kandi ubona ko nta n’ikipe izapfa kuyihagarara imbere.
Julien Mette yaje kongera ibi kubishimangira akimara kubona ikipe yakinishije ku munsi wejo ntabushobozi bwatuma itwara igikombe, ubwo yatsindwaga na Interforce FC ibi bisa nkaho uyu mutoza yanze kwizeza ibishoboka abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bijyanye ni urwego yabonye bamwe mu bakinnyi bafite.
Ntabwo ikipe ya Rayon Sports yavuye ku bikombe byose usibye ko gutwara shampiyona kugeza ubu bigoye cyane kuko ubu hagati yayo na APR FC harimo amanota 6 ndetse n’ikirarane izakina na Marine FC benshi bemeza ko izanayitsinda hagahita hajyamo amanota 9.
Ibi bivuze ko kugirango ikipe ya Rayon Sports itware igikombe bisaba ko APR FC itsindwa 3 cyangwa ikanganya 2 noneho Rayon Sports byazahura ikayitsindira ariko nabwo Police FC na Musanze FC ziri hagati nazo zikaba zatakaje.
Rayon Sports kugeza ubu ifite amahirwe mu gikombe cy’amahoro kuko iri mu nzira nziza ndetse ikaba igiye kuzahura n’ikipe hagati ya Musanze FC na Vision FC zirahura uyu munsi, nubwo naho umutoza atagize icyo abizeza.