in

Ibinyoma Thierry froger ajya aha itangazamakuru byaba ari byo bituma APR FC yitwara neza?

Ibinyoma Thierry froger ajya aha itangazamakuru byaba ari byo bituma APR FC yitwara neza?

Umutoza wa APR FC ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa benshi bakomeje gutungurwa no kwitwara neza kwe nubwo bamwe mu bakunzi b’iyi kipe batishimira umupira mu kibuga iyi kipe iba ikina utabaryoheye.

Umutoza Thierry froger, ujya atanga ikiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino, ajya atangaza bimwe mu bintu ariko byagera mu kibuga bagasanga habayemo impinduka zikomeye ku byo aba yatangaje bisa nkaho aba yajijishije iyo bagiye guhura.

Thierry froger, mu minsi ishize yigeze gutangaza ko ikipe ya APR FC igiye gukina igihe kingana n’ukwezi nta Pavel Nzilla umuzamu wa mbere ariko tugiye kubona tubona ku mukino ahise amukinisha Kandi ameze neza aranabafasha cyane.

Uyu mutoza benshi bakomeje kwibaza niba bimwe mu binyoma ajya atangaza niba ari byo bijya bituma abona intsinzi nubwo ntawushidikanya ku bushobozi bwe bijyanye n’imikino amaze adatsinda muri Shampiyona.

Uyu mutoza mu kiganiro yakoze ku munsi wejo yitegura AS Kigali mu gikombe cy’amahoro uyu munsi, yongeye gutangaza ko abakinnyi be hari abatari bameze neza bituma abaha gukora imyitozo micye kandi bitegura uyu mukino w’igikombe cy’amahoro, uraba utoroshye.

Kubera Thierry froger amaze igihe atangaza ibintu bigahinduka nyuma bisa nkaho ari bamwe batemera ko imyitozo yakoresheje ari micye. Ese byaba ari gutegura kugirango AS Kigali ize yajenjetse bongeye bayitsinde cyane ko umukino ubanza byarangiye ari 1 cya APR FC 0 bwa Rayon Sports.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza mushya wa Rayon Sports yanenze imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ndetse akurira inzira ku murima aba-Rayon bumvako ikipe yabo izatwara igikombe

Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yanze kwizeza abakunzi ibisa nko kumanura ibisiga utari umurozi