in

Umutoza wa rayon sport atanze igisubizo cy’ibibazo biri muri rayon

Umunya-Portugal utoza ikipe ya Rayon Sports, yihanganishije abakunzi b’iyi kipe kubera umusaruro barimo gutanga ariko avuga ko ashaka kubaka Rayon Sports iri ku rwego rwiza ariko na none bizatwara igihe.

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 22 batsinzwemo na Kiyovu Sports mu mpera z’icyumweru gishize ibitego 2-0.

Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, avuga ko muri we ashaka gusubiza Rayon Sports ku rwego yahozeho ariko na none bikaba bisaba igihe.

Ati “igitekerezo cyanjye ni ugufasha Rayon Sports gusubira ku rwego yahozeho ariko na none dukeneye igihe, dukeneye kubanza kurangiza iyi shampiyona, dukeneye gutegura ahazaza. Ndabizi ubwo nazaga aha, byari bigoye, ni akazi gakomeye ariko nishimiye kuba hano, turi ikipe nini, dufite abafana benshi, niyo mpamvu naje hano, impamvu naje ni uko nkunda Afurika, nkunda abakinnyi b’Abanyafurika, ubwo babwiraga kuza narebye amateka nsanga ni ikipe nini, ifite abafana benshi niyo mpamvu naje.”

Yakomeje avuga ko yizeye ko mu minsi iri imbere ibintu bizaba bimeze neza, aboneraho no kwihanganisha abakunzi b’iyi kipe.

Ati “nizera ko nyuma y’ibi bihe turimo, mu minsi iri imbere tuzishima. Abafana bihangane ariko tugomba kubyemera.”

Nubwo yatangaje ibi, abakunzi b’iyi kipe bo ntibabikozwa kuko nyuma yo gutsindwa batangaje amagambo akomeye ndetse basaba n’ubuyobozi bw’iyi kipe kwegura.

Written by Kubwayo JD

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yasize atubwiye amagambo akomeye gusa yuzuyemo ukuri gusa

Nshuti Muheto Divine yakorewe ibirori byo kwishimira ikamba rya Miss Rwanda 2022 yegukanye (video)